IBYO MURI RAYON SPORT BIKOMEJE KUBA URUDUBI KUKO IBYA RUTAHIZAMU ABBEDY BYABAYE NKIBYA MUHAJIRI

BYAKUWE MURI IBISIGO

 Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Biramahire Abeddy yasinyiye amasezerano ikipe ya As Kigali FC, nyamara yabanje kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports FC ariko ategereza guhabwa amafaranga bari bumvikanye, araheba ahita ahitamo kujya aho bayamuhaga.


Kuwa gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya As Kigali FC bwasinyishije undi mukinnyi uje kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe iterwa inkunga n’umujyi wa Kigali mu bijyanye n’amikoro atunga ikipe.


Ni rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Biramahire Abeddy wakinaga mu gihugu cya Zambia mu kipe ya Buildcon FC yo mu cyiciro cya mbere.


Abeddy akaba yasinyiye As Kigali FC amasezerano y’imyaka ibiri, ariko mu masezerano ye hashyirwamo ingingo ivuga ko nta yindi kipe yakinira mu Rwanda, mu gihe atarasoza amasezerano mu kipe ye, ariko habonetse ikipe y hanze y’u Rwanda akaba yagenda hagakurikizwa ibikubiye mu masezerano.


Nubwo uyu musore yasinyiye As Kigali FC, mu minsi ishize ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwavugaga ko bwamaze kuganira nawe ku kigero cya 90%, ugahita wumva ko bisa nk’ibyarangiye azakinira iyi kipe.


Abajijwe impamvu atagiye muri Rayon kandi baraganiriye, Abeddy yavuze ko hari ibyo impande zombi zitabashije kumvikanaho, ariko andi makuru ni uko amafaranga yagombaga guhabwa ngo abe gusinya, atabashije kubonekera igihe kubera ibibazo by’amikoro ikipe ya Rayon Sports FC ifite.


Abeddy aje yiyongera ku bandi bakinnyi bari mu busatirizi bwa As Kigali FC, nka Shaban Hussein, Orotomal Alexis, Kayitaba Bosco, Nkinzingabo Fiston, Hakizimana Muhadjiri nawe wagiye muri As Kigali muri ubu buryo, Sudi Abdallah n’abandi batandukanye.

Abeddy yamaze gushyira umukono ku masezerano

Yanaretswe bagenzi be nyuma y'imyitozo

Comments

Popular posts from this blog

ESE WARI WASOMA IGITABO MPANGARA NGUHANGARE? KITWEREKA UMUCO WABANTU BITWA ABASHUMBA HANO MU RWANDA

A YOUNG RWANDAN TUTSI “SPY-PASSION” FROM MT KENYA UNIVERSITY HAS BEEN ARRESTED IN KAMPALA OVER PLOTS TO ELIMINATE UGANDAN GENERAL SABITI.

UBUHANUZI KU RWANDA: NKUKO BYAHANUWE NA NYIRABIYORO-MAGAYANE-UMUNYAMURENGEKAZI DOMITILA-NA SGT NSABAGASANI