ESE WARI WASOMA IGITABO MPANGARA NGUHANGARE? KITWEREKA UMUCO WABANTU BITWA ABASHUMBA HANO MU RWANDA

Ibyo utamenye ku gitabo “Umpangare Nguhangare” cyuzuyemo ibitutsi nyandagaz

 Muvunyi Arsène
Gutukana bifatwa nk’umuco w’abashumba, abantu batagira indero, batakuriye mu muryango; nyamara Sibomana Antoine wari intiti yaminuje yaricaye yandika igitabo cyuzuyemo ibitutsi acyita “Mpangara Nguhangare”.
Sibomana yavutse mu 1946, ni umwe mu banyarwanda bize ibijyanye n’indimi kera. Yabanje kubyiga mu iseminari, akomereza mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, icyiciro cya gatatu ajya kucyiga muri Canada aho yize Umuco n’Iyigandimi.
Yakoze mu nzego zitandukanye za leta nko muri Minisiteri y’Ubushakashatsi, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, aba Burugumesitiri, yandika ibitabo, akora ikiganiro cy’Umuco kuri Radiyo Rwanda ndetse ari mu bagize uruhare mu kunonosora imyandikire y’indirimbo yubahiriza igihugu, “Rwanda Nziza.”
By’umwihariko Sibomana yamenyekanye kubera igitabo kirimo ibitutsi yise “Umpangara Nguhangare” yanditse mu 1987 kijya hanze mu 1991.
Ni igitabo gitungura benshi bagisoma bitewe n’ibitutsi nyandagazi byuzuyemo, ku buryo bibaza ukuntu umuntu nk’uyu wari umunyabwenge, mu kanwa ke havamo amagambo n’ayo, akagera n’aho ayashyira mu nyandiko.


Muri iki gitabo harimo imigani y’imigenurano ariko ivugitse mu buryo buteye isoni, uturingushyo, byenda gusetsa n’ubundi buvanganzo butandukanye.
Ibitutsi byinshi bigikubiyemo bigaruka ku myanya y’ibanga y’ababyeyi b’abagore. Umwanditsi asobanura ko ‘gutukana ku babyeyi b’abagore, bishingiye ku mpamvu enye z’ingenzi: kubabaza uwo utuka, kwiganzura ubutegetsi, kurengera uwawe no gupfobya ibyo uzira cyangwa udashoboye kwigondera.’
Yavuze ko ‘iyo usesenguye ibitutsi, usanga mo bimwe mu bigize ishingiro ry’umuco wa kinyarwanda kuko icyandagazwa iyo abantu batukana ari uko ku busanzwe kiba cyubahitse kandi cyubashywe: gutukana rero ni ukubahuka ibisanzwe byubahitse’.
Sibomana ntakiriho kuko yitabye Imana mu 2013, gusa yasize abana, bazi iby’iki gitabo cye kuko yajyaga abibaganiriza. Umwe muri abo ni umuhererezi witwa Cyubahiro Bonavanture, akaba ari umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa mu Ishami ry’Igiswahili, ari nawe waganirije IGIHE byinshi ku bikorwa bya se.

Uretse ‘Mpangara Nguhangare’, Sibomana yanditse n’ikindi gitabo cyitwa ‘Agataramo k’Abana’. Cyubahiro avuga ko umubyeyi we yibandaga cyane ku muco, dore ko ari nabyo bintu yize kuva mu mashuri yisumbuye kugera aminuje.
Igitabo cyumviswe nabi
Mu busanzwe ‘Umpangare Nguhangare’ ni ugutukana kwabaga hagati y’abashumba mu gihe babaga baragiye inka. Bakoreshaga ibitutsi bikomeye, cyane cyane ibivuga ku babyeyi b’abagore, inka, n’ibindi.
Abatacengeye neza iby’iki gitabo batekereje ko Sibomana yashakaga kwimakaza umuco mubi wo gutukana wakorwaga n’abashumba.
Umuhungu we avuga ko ubwo iki gitabo cyasohokaga yari akiri muto, ariko amaze kuba mukuru yagize umwanya wo kugisoma, anaganira na se.
Yabwiye IGIHE ko intego yacyo yari ugukebura ababyeyi bari barateshutse ku nshingano zo kurera abana babo.
Ati “Ntabwo byari ukwandika ibitutsi n’ubwo abantu babifata kuriya. Kiriya gitabo cyari kigamije gukebura ababyeyi batitaga ku nshingano zo kurera abana.”
“Umwana akarinda agira imyaka 18 azi ko umwana avuka aturutse mu mukondo, umwana byamuteraga amatsiko akajya kubishaka mu bashumba.”
Ubwo yari gusoza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Canada, Sibomana yakoze ku bijyanye n’umuco wo gutukana, aba ari na ho avana umugambi wo kwandika iki gitabo.
Cyubahiro ati “Ajya kurangiza amashuri ye muri Canada, nibyo yakoze mu kwimenyereza, arabyandika, agaragaza uburyo rimwe na rimwe ababyeyi bata inshingano, ugasanga umwana arajya gushaka amakuru mu bashumba, amaze kurangiza amashuri ye akomerezaho yandika ibitabo.”
Mu rwego rwo kubona ibi bitutsi, Sibomana yifashishije abashumba batandukanye kuko ari bo babaga babizi, ubundi agenda abikusanya, abibumbira mu gitabo kimwe.
Ati “Ntabwo ari ibitutsi bye yihimbiye, ni ibyo yagiye akura ahandi hantu, cyane mu bashumba kuko n’ubundi babikoreshaga iyo babaga baragiye.”
Sibomana ngo mu buzima bwe ntabwo yakundaga abana batukana, yewe uyu muco ntiyigeze awugira kuko yari umuntu ukunda gusenga, akaba yari yaranatangiye urugendo rwo kwiha Imana ariko birangira abaye umulayiki.
Yasize umurage
Cyubahiro Bonaventure yateye mu kirenge cya se, haba mu gukora itangazamakuru no kwandika ibitabo. Avuga ko ubu yatangiye kwandika igitabo yise Akamaro k’Impyisi mu Rwanda, igitabo kizaba kigaragaza uburyo inyamaswa y’impyisi yafatwaga.
Ati “Nanjye hari igitabo nshaka gusohora, ntabwo ndashyiramo imbaraga nyinshi, bikunze cyasohoka vuba. Kigaragaza akamaro k’impyisi mu muco nyarwanda, ni nako cyitwa. Buriya inka n’impyisi bijya kugira amazina amwe n’uko inka bayivuga neza, impyisi bakayituka.”
Uretse iki gitabo kandi ngo ari gutunganya n’ibindi bibiri umubyeyi we yasize yandikishije intoki, ku buryo mu gihe cya vuba bizajya hanze.
Cyubahiro Bonaventure asaba abanyarwanda gusobanukirwa n’iki gitabo, bakirinda kukigoreka. Ati “Ujya gusoma igitabo ntabwo agihera hagati.”
KURIKIRANA ICYO KIGANIRO

Comments

Popular posts from this blog

UBUHANUZI KU RWANDA: NKUKO BYAHANUWE NA NYIRABIYORO-MAGAYANE-UMUNYAMURENGEKAZI DOMITILA-NA SGT NSABAGASANI

A YOUNG RWANDAN TUTSI “SPY-PASSION” FROM MT KENYA UNIVERSITY HAS BEEN ARRESTED IN KAMPALA OVER PLOTS TO ELIMINATE UGANDAN GENERAL SABITI.