UMUNYESHURI WA KAMINUZA YU RWANDA WITWA SANDRINE IMANISHIMWE YABA YISHWE NA FPR IMUZIZA KO NGO YABA YASHYISHYIKARIZAGA ABANDI BANYESHURI GUKURIKIRA RADIO ITAHUKA
Umunyeshuri wa Kaminuza y’U Rwanda umurambo we wasanzwe mu kigo bikekwako yishwe.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 08 Nzeri, 2019 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) habonetse umurambo w’umwe mu banyeshuri bahiga witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko, bikekwa ko yishwe.
Ni umukobwa ukomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ababonye umurambo we basanze afite igikomere ku mutwe, bikaba bikekwa ko yishwe. Uyu mukobwa ngo yigaga Ubutabire, umurambo we ukaba wasanzwe hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi. Yabonywe n’abakobwa babiri bari batashye basanga agaramye mu kayira kava kuri iriya nyubako kagana ku macumbi.
Bivugwa ko nyakwigendera yari yatashye ubukwe bw’umwe mu barimu bwabereye kuri SOS mu Murenge wa Kacyiru.Ahagana saa mbiri z’ijoro yatahanye igikapu kirimo imikenyero kugira ngo abone uko agaruka ‘mu birori biherekeza ibirori nyirizina’, ibyo bita “after party” mu Cyongereza.
Amakuru avuga ko iyi “after party” yari bubere mu rugo rw’uwitwa Nepo. Hari umusore w’inshuti ya Sandrine bari bafitanye gahunda yo kuza gusangira na we ndetse ngo hari n’undi mukobwa na we wari wavuye i Huye aje kureba uyu musore akaba kandi ngo yari afite na gahunda yo kuza kurara iwe.
Amakuru avuga ko iyi “after party” yari bubere mu rugo rw’uwitwa Nepo. Hari umusore w’inshuti ya Sandrine bari bafitanye gahunda yo kuza gusangira na we ndetse ngo hari n’undi mukobwa na we wari wavuye i Huye aje kureba uyu musore akaba kandi ngo yari afite na gahunda yo kuza kurara iwe.
Nyuma y’igihe runaka uriya musore tutari buvuge amazina kuko bikiri mu iperereza, ngo yahamagaye Sandrine yumva telefoni ye ntiriho, nyuma aza kubwirwa ko hari abasanze iriya nshuti ye ‘yishwe.’ Ababonye umurambo bavuga ko wari ufite igikomere kinini inyuma ku mutwe, hakaba hari amakuru avuga ko bishoboka ko yiciwe ku ruzitiro rwinjira mu kigo k’iriya Kaminuza ariko umurambo ugaterurwa ugashyirwa mu kigo imbere aho bawusanze.
Ifoto yagaragaye yerekana nyakwigendera aryamye hasi yapfuye yambaye ikoti ry’umukara, ijipo ndende ifite amabara nk’ay’ingwe, hejuru yambaye umwenda ufata amabere bita ‘soutien gorge.’
Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru. Twavuganye n’umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha Modeste Mbabazi atubwira ko agiye kubibaza neza akaza kubiduhaho ibisobanuro. Umuseke kandi wahamagaye Mike Karangwa ushinzwe itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda ngo agire icyo atubwira ku bivuga muri ririya shami ryayo ‘ntiyashobora kwitaba’ telefoni ye.
Abakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi bagera kuri bane ubu barafunzwe mu rwego rw’iperereza.
Comments
Post a Comment