ESE MUBYUKURI NINDE USHOBORA KUBA YARASHIMUSE BEN RUTABANA: ESE YASHIMUTIWE CONGO CG NO MURI UGANDA?

By Sharangabo

Ishimutwa rya Ben Rutabana rikomeje kurikoroza hagati ya RNC na RUD Urunana
Ishyamba si ryeru mu mashyaka n’imitwe itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ikorera mu mahanga irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa na RUD Urunana nyuma y’izimira rya Ben Rutabana wari Komiseri ushinzwe amahugurwa muri RNC. Umuryango wa Ben Rutabana ushinja ubuyobozi bwa RNC kuba inyuma y’ishimutwa rya Ben Rutabana kuko mu makuru bafite y’abamushimuse harimo Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wiyomoye kuri FDLR (RUD Urunana) bigizwemo uruhare n’abarimo Frank Ntwali muramu wa Kayumba akaba ashinzwe Ubukangurambaga muri RNC.

Kuwa 2 Ukwakira 2019 nibwo umuryango wa Ben Rutabana wandikiye Umuhuzabikorwa wa RNC, Nayigiziki Jérôme bamusaba gusobanura izimira ry’umunyamuryango wabo. Mu ibaruwa, abo mu muryango wa Rutabana bavuze ko yahagurutse i Bruxelles ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 saa 21:45 n’indege ya Emirates Airlines, agana Entebbe muri Uganda. Yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa 13:50. Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana hagati y’itariki 5-8 Nzeri, nyuma ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri nabwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.

Iyo baruwa ikomeza iti “Ku wa 19 Nzeri, umunsi Rutabana yari ategerejwe mu Bubiligi, umugore we yakiriye amakuru ko umugabo we afunzwe mu buryo butemewe n’abarwanyi ba RUD Urunana bifitanye isano na Major Faustin Ntilikina; General Jean Michel Afurika; Rachidi na Frank Ntwali. Iri fungwa ryahuriranye n’uko uwo wa nyuma yari mu karere.” RNC yitakanye Rutabana  Kugeza ubu nta makuru y’aho Ben Rutabana aherereye aratangazwa. Tariki 6 Ukwakira, Umuhuzabikorwa wa RNC, Nayigiziki Jérôme yanditse ibaruwa asubiza umuryango wa Rutabana wamwandikiye umusaba gukurikirana aho umuntu wabo ari.

Mu buryo butangaje, ibaruwa ya Nayiziki igaragaza ko RNC isa n’idahangayikishijwe n’ibura rya Rutabana yari abereye umunyamuryango n’umuyobozi, bitandukanye n’andi mashyaka aho iyo umwe mu bayagize ahuye n’ikibazo, bihutira kumuvuganira cyangwa kumurenganura. Nayigiziki yavuze ko Rutabana atagiye muri Uganda atumwe na RNC bityo ko niba umuryango we wamubuze, wasaba ubufasha ibihugu afitiye ubwenegihugu bukabafasha kumushaka. Yagize ati “ Aho mugenzi wacu yaba yaragiye cyangwa ari, ntabwo yahagurutse agiye mu rugendo cyangwa mu butumwa yahawe n’ubuyobozi bw’Ihuriro nyarwanda nkuriye.”

Yakomeje agira ati “Iyo habaye ikibazo nk’iki hari ubwo bigira akamaro cyane kwitabaza inzego z’igihugu umuntu afitiye ubwenegihugu. Kubera izo mpamvu, nkaba nshishikariza umuryango kwegera no gusaba ubufasha inzego z’igihugu bwana Rutabana yari afitiye ubwenegihugu.” RUD Urunana yitakanye abashinjwa gushimuta Rutabana Mu ibaruwa umuryango wa Rutabana wanditse, wavuze ko amakuru wamenye ari uko ishimutwa rye ryagizwemo uruhare na Maj Ntilikina Faustin na Gen Jean Michel Afurika bazwi mu bikorwa n’ubuyobozi bw’umutwe RUD Urunana.

Uyu mutwe ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uzwiho kuba wariyomoye kuri FDLR ndetse mu mpera z’icyumweru gishize wagabye igitero mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, wica abaturage b’inzirakarengane 14, uranasahura ariko 19 mu bagabye igitero bishwe n’ingabo z’u Rwanda naho batanu bafatwa mpiri. Mu ibaruwa yashyizwemo umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana, Dr Jean Marie Vianney Higiro, yihakanye Major Ntilikina na Gen Afurika bashinjwa gushimutisha Rutabana. Higiro yavuze ko abo bagabo batakibarizwa mu mutwe ayoboye bityo ko ibyo bakoze umutwe ayoboye utabibazwa.

Yagize ati “Major Ntilikina Faustin akimara kuyoboka ishyaka FDU Inkingi yikuye mu banyamuryango ba RUD-Urunana. Jean Michel Afurika, wari General de Brigade, n’abo akorana nabo ntaho bagihuriye na RUD-Urunana n’Imbonezagutabara.” Yongeyeho ati “Major Ntilikina Faustin na Gen Jean Michel Afurika bahisemo kuva muli RUD-Urunana binjira muri FDU Inkingi. Bityo rero ibikorwa byabo byose nibo bireba hamwe n’ ishyaka bakorera.”

Itangazo rya RUD Urunana rivuga ko ryamaganye uburyo bwose bukoresha amanyanga, iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta abantu, kuroga n’ibindi byose bisa nkabyo, ndetse risaba ko “niba koko Ben Rutabana yarashimuswe, arekurwa vuba na bwangu maze agasanga umuryango we nta mananiza.”
Amakuru ahari ahamya ko Rutabana yagiranye ubwumvikane buke na bagenzi be b’abayobozi muri RNC, cyane cyane ubwa gisirikare bukuriwe na Kayumba Nyamwasa, bashinjanya ko Kayumba ashaka kwiyegereza abo bafitanye isano, ndetse ko Rutabana yababajwe n’abantu bafatiwe muri Congo mu mutwe wa P5 uyoborwa na Kayumba, ubu bari mu nkiko mu Rwanda.

Rutabana ngo yarakajwe n’uko inama ze zitubahirijwe, kuko mu gihe uko barimo kuburana ari 25, n’Umushinjacyaha aheruka kubwira urukiko ko bajya gufatwa, Kayumba yahaye itegeko Major Habib Mudathiru wari ubayoboye kubavana muri Kivu y’Amajyepfo bakajya ku mupaka wa Uganda, aho bazahabwa inkunga zihagije kurusha izo bahabwaga hafi y’u Burundi. Muri uwo mugambi ngo bakoresheje $12000 yoherejwe na Ben Rutabana kuri Western Union i Bujumbura. Bari mu nzira bimuka nibwo bafashwe, abandi baricwa. Uburakari bwa Rutabana agashaka kwaka ibisobanuro Kayumba wagushije ingabo zabo mu biganza by’uwo bahanganye, ngo byaba impamvu yatumye ashaka ‘kumwumvisha’ kuko umusirikare muto yari ashatse kubaza byinshi ‘Jenerali’, ndetse bikekwa ko ubwo Rutabana yajyaga muri Uganda yari agiye mu bikorwa bya gisirikare, arenze ku gushaka kwa Kayumba.

Comments

Popular posts from this blog

ESE WARI WASOMA IGITABO MPANGARA NGUHANGARE? KITWEREKA UMUCO WABANTU BITWA ABASHUMBA HANO MU RWANDA

A YOUNG RWANDAN TUTSI “SPY-PASSION” FROM MT KENYA UNIVERSITY HAS BEEN ARRESTED IN KAMPALA OVER PLOTS TO ELIMINATE UGANDAN GENERAL SABITI.

UBUHANUZI KU RWANDA: NKUKO BYAHANUWE NA NYIRABIYORO-MAGAYANE-UMUNYAMURENGEKAZI DOMITILA-NA SGT NSABAGASANI