ESE WARI WASOMA IGITABO MPANGARA NGUHANGARE? KITWEREKA UMUCO WABANTU BITWA ABASHUMBA HANO MU RWANDA
Ibyo utamenye ku gitabo “Umpangare Nguhangare” cyuzuyemo ibitutsi nyandagaz Muvunyi Arsène Gutukana bifatwa nk’umuco w’abashumba, abantu batagira indero, batakuriye mu muryango; nyamara Sibomana Antoine wari intiti yaminuje yaricaye yandika igitabo cyuzuyemo ibitutsi acyita “Mpangara Nguhangare”. Sibomana yavutse mu 1946, ni umwe mu banyarwanda bize ibijyanye n’indimi kera. Yabanje kubyiga mu iseminari, akomereza mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, icyiciro cya gatatu ajya kucyiga muri Canada aho yize Umuco n’Iyigandimi. Yakoze mu nzego zitandukanye za leta nko muri Minisiteri y’Ubushakashatsi, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, aba Burugumesitiri, yandika ibitabo, akora ikiganiro cy’Umuco kuri Radiyo Rwanda ndetse ari mu bagize uruhare mu kunonosora imyandikire y’indirimbo yubahiriza igihugu, “Rwanda Nziza.” By’umwihariko Sibomana yamenyekanye kubera igitabo kirimo ibitutsi yise “Umpangara Nguhangare” yanditse mu 1987 kijya hanze mu 1991. Ni igitabo gitungura benshi bagisoma
Comments
Post a Comment