ESE BANYARWANDA UMUVUMO WA KAVUNA KA RYANKUNA MURAWUBONA MUTE MURURU RWANDA?
By JOHN MBUMBA
Uwarushye cyane,nyuma agacura ubusa bavuga ko yarushye uwa Kavuna.Si ugukabya bimwe bisanzwe,abanyarwanda bagira ishyaka ryo kwiteza imbere,ariko ikibabaje nuko nyuma yo kwiyuha akuya ibyabo imbwa zibirwaniramo;uwize,akigira ubusa,uwubatse,akubakira abandi,ubyaye akabyarira umugina,mbese ingero ni nyinshi.Baca umugani ngo ntakabura imvano.Uyu muvumo wo kuruha cyane,nyuma ukaruhira ubusa bivugwa ko watewe na Kavuna ka Ryankuna.
Amateka akomeza atubwira ko mu Rwanda habaye amakimbirane,umwami Ndahiro II Cyamatare wari warasimbuye se Yuhi II Gahima II ku ngoma y'u Rwanda,yahungishirije kwa mushiki we Nyabunyana,umuhungu we Ndoli.Nyabunyana akaba yari umugore wa Ruhinda warutuye i Karagwe.Uwo Ndoli rero niwe waje kuzungura se,yitwa Ruganzu II Ndoli,ari nawe wabaye Ikirangirire mu mateka y'u Rwanda.Nuko uwo Ndoli abyirukira kwa nyirasenge Nyabunyana,abyirukana n'umukobwa wari muramukazi wa Nyabunyana(Nyirampeka).
Mubyahishuriwe abagirwa nuko uwo Ndoli yuzuraga na Nyabunyana,nyabura yitaga nyirasenge,ku buryo ngo byageze n'aho bamarana amavuta.Ngo akaba ariho imvugo yavuye yo''gushyira ibisenge ku musego'',ariko kuvuga ko ibyo kuba umwe ari nyirasenge w'undi baba babifashije ku musego mu gihe bibereye mu byabo.
Nyuma yaho Ndahiro atangiye azize ingabo za Nzira ya Muramira umwami w'u Bugara(ABAKONGORO),HACIYEMO IMYAKA 11 yose ubwami bw'Abatutsi bwarazimangatanye,aribyo byiswe kurara nze(kuba mu gihugu kitagira umwami).
Nyuma y'aho,abiru bohereje Kavuna ka Ryankuna i Karagwe kubwira Ndoli ko agomba gutaha i Rwanda akima ingoma.
Nyabunyana amaze kumenyeshwa ko Ndoli agomba gutaha mu Rwanda,yamwihereranye mu nzu,amubwira ko agiye kwima ingoma,anamubwira imitsindo y'iwabo.Basohotse basanga Nyirampeka na Kavuna bumviriza,umwe k'uruhande rw'inzu,undi ku rundi;ubwo bamenya ko uwo mukobwa n'uwo mugabo bumvise imitsindo.Kuva ako kanya nibwo Nyabunyana yahise afata icyemezo cyo kubahana yihanukiriye.

Ubwo Nyabunyana amaze kumenya ko avugira mu nzu bakamwumviriza,yafashe Ndoli bajya ku gasozi,amutegeka ko Kavuna atagomba gutaha i Rwanda,anamubwira ko agomba kwirinda kujyana na Nyirampeka.Uko kuva mu nzu bakajya kuvugira amabanga ku gasozi,niho Nyabunyana yaciriye umugani avuga ngo n'ubundi''mu nzu bariramo ntibavugiramo''.
Kubyerekeye Kavuna,Nyabunyana abwira Ndoli,ati''ubwo muzagera mu Kagera mutaha,uzabwire Kavuna ko hari umuheto wawe,imyambi n'ingabo wibagiriwe hano,maze umubwire agaruke kubishaka,ukamubwira ko umutegereza mukambukana ahindukiye.''Ubwo baragiye bageze ku Kagera,Ndoli abigenza uko nyirasenge yari yamwigishije.KAVUNA ASUBIRA KWA nYABUNYANA.
Akimara gutirimuka,hambuka Ndoli,asiga abwiye abasare ko batagomba kwambutsa nyama y'imbwa Kavuna.Kavuna we yaragiye,ageze kwa Nyabunyana,avuze ibyo aje gushaka Ndoli yibagiwe,Nyabunyana amusubiza ko nawe yari yabimenye,ko akimara kubona ko Ndoli yibagiwe intwaro ze,yahise aziha umugaragu ngo azimukurikize,yungamo ati''mugomba kuba munyuranye''.Kavuna asubiza iy'i Rwanda yihuta cyane,ageze ku cyambu abura Ndoli,abajije abasare baramushuka ngo yabaye atembera mu ishyamba.Kavuna yihereza ishyamba ashaka shebuja,amubuze amenya ko abasare bamushutse,agaruka kubinginga ngo bamwambutse,bamwangiye,avunaguza icumu rye,umuheto n'imyambi,abiroha mu mazi nawe yirohamo,ariyahura.Aha niho havuye umugani uvuga ko uwarushye cyane,aruhira ubusa aba ARUSHYE UWA KAVUNA.

Ibya Nyirampeka tuzabiganiraho ubutaha,reka twibukiranye ahubwo ko uyu muvumo wa Kavuna wokamye abakurambere bacu ndetse no kugeza magingo aya ntaho wagiye.Uwusanga kuboroheje n'abakomeye.Rwabugili yarawurushye,yagura u Rwanda,nyuma biba iby'ubusa;abakoloni bararugabagabanye bamusigira AKADOMO.Kayibanda aruhira ubusa arwanya Abatutsi nyuma baza kugaruka birangira bene Kayibanda bayabangiye ingata.Mbese ingero ni nyinshi,ntawazirondora ngo azirangize.
Hakorwa iki?Igihe kirageze cyo kuva mu madini yadufunze amaso;tugatakambira Rurema kugira ngo idukureho uyu muvumo twavumwe na Kavuna ka Ryankuna,kimwe n'indi mivumo yose twavumwe n'abakurambere.Tureke amateka yaranze u Rwanda avugwe,twumve neza ko nta mateka mabi abaho.Ibihugu duhungiramo nabyo byagize amateka asa n'y'iwacu ijana ku ijana,ariko nyuma yaho baza kubaho neza kubera ko batigeze bagoreka amateka yabo nkuko biteye iwacu.Birakwiye kumva ko ''IBUYE RYAGARAGAYE NTIRYICA ISUKA''.Bityo,urubuga rwisanzuye rw'amateka niyo nzira yonyine izadukuraho imivumo yose dukomora ku bakurambere
Comments
Post a Comment