UMUCURANZI AKABA NUMUNYAPOLITIKI WA RNC BENJAMINI RUTABANA AHERUTSE GUTEMBERERA ABATEGETSI BA UGANDA AHO YARARINZWE CYANE

BY KALINIJABO AIMABLE

Ben Rutabana ni umuhanzi wamamaye cyane mu Rwanda ubu akaba aba ku mugabane w’u Burayi, aho abarizwa mu ishyaka ry’Abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rya RNC. Mu rugendo bitangazwa ko yakoreye muri uganga, ngo yari arinzwe mu buryo bukomeye. Mu cyumweru gishize ngo nibwo Ben Rutabana yagiye muri Uganda yakirwa na Col. Kaka Bagyenda ukurikiye Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu gihugu (ISO) by’umwihariko ngo abasirikare b’uru rwego mu zishinzwe umutekano muri Uganda bamurinze ku buryo bwihariye. Ikinyamakuru Greatlakes watchman, gitangaza ko Ben Rutabana yagiye muri Uganda agendera kuri pasiporo y’u Bufaransa, ngo akaba yari mu igenzura ry’imikorere ya RNC muri iki gihugu cya Uganda.
BEN RUTABANA UMUVANDIMWE WO KWA RWIGARA

Mu ngendo Ben Rutabana yakoreye mu duce dutandukanye tw’i Kampala, ngo yabaga aherekejwe na S.Lt Jack Erasmus Nsangiranabo, umukozi wa ISO muri Kampala, ibyo yakeneraga byose ngo akaba yarabifashwagamo na Frank Kamurari Kinwa ngo usanzwe ari umuterankunga wa RNC, ngo akaba ari umushoramari ukomeye mu gace ka Muhima muri Uganda. Rutabana ngo ni umuyobozi mukuru w’Ibikorwa byo kongerera ubushobozi RNC, urugendo rwe muri Uganda ngo rukaba rwari ruteguye mu buryo budasanzwe, aho ngo yagombaga kumenya ibikorwa bya RNC. Mbere yo guhura n’abayobozi bayo muri Uganda ngo akaba yarabanje guhabwa ubusobanuro na Col. Kaka Bagyenda.
Undi musirikare uvugwa muri iyi nkuru gufasha Ben Rutabana kunoza neza urugendo rwe muri Uganda ni Major Mushambo ngo ukora mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare, aho ngo yagiye asura uduce dutandukanye twa Uganda agirana inama n’abashinzwe ibikorwa byo gushaka abinjira muri uyu mutwe wa RNC.

Mu mwaka wa 2014, nibwo Benjamin Rutabana uzwi ku izina rya Ben Rutabana, yeruye ko yinjiye muri Politiki ku ruhande rw’abarwanya Leta y’u Rwanda, ahita anatorerwa kuba umwe mu bayobozi b’ishyaka RNC.Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka rya RNC ryerekana ko mu matora yabaye ku wa 25 Gicurasi 2014, Ben Rutabana yatorewe kuba Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe uburezi n’umuco. Benjamin Rutabana yavutse mu 1970, yabaye umusirikare wa RPA aza guhungira mu Bufaransa yari uwa RDF. Umutwe wa RNC abarizwamo ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’uwiterabwoba, byagiye bitangazwa mu binyamakuru bitandukanye ko urimo gushaka abayoboke ujyana mu myitozo ya gisirikare mu Minembwe muri Congo, ubifashijwemo na bamwe mu nzego z’iperereza rya gisirikare muri Uganda ndetse na bamwe mu bayobozi b’u Burundi.

Comments

Popular posts from this blog

ESE WARI WASOMA IGITABO MPANGARA NGUHANGARE? KITWEREKA UMUCO WABANTU BITWA ABASHUMBA HANO MU RWANDA

A YOUNG RWANDAN TUTSI “SPY-PASSION” FROM MT KENYA UNIVERSITY HAS BEEN ARRESTED IN KAMPALA OVER PLOTS TO ELIMINATE UGANDAN GENERAL SABITI.

UBUHANUZI KU RWANDA: NKUKO BYAHANUWE NA NYIRABIYORO-MAGAYANE-UMUNYAMURENGEKAZI DOMITILA-NA SGT NSABAGASANI