UBURUNDI BURAREGA INYENZI ZO MU RWANDA NIZO MUBURUNDI ZIYOBOWE NA PIERRE BUYOYA NA PAUL KAGAME GUKOMEZA GUKURURA IBIBAZO MUKARERE
U Burundi burashinja u Rwanda na Pierre Buyoya wahoze abuyobora kubugambanira
U Burundi buvuga ko uwahoze ari Perezida wabwo, Pierre Buyoya, hamwe n’u Rwanda bari inyuma y’umugambi wo gukura abasirikare 1000 b’abarundi mu bikorwa bya AMISOM muri Somalia ndetse u Burudni bukaba bugiye gufata u mwanzuro wo gukura abasirikare babwo bose muri Amisom.
Abasirikare b’abarundi barenga 5000 nibo bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Somalia, mu rwego rw’umutwe wa AMISOM w’ishirahamwe ry’ubumwe bwa Afrika, kuva mu mwaka wa 2007
Kugabanya umubare w’abasirikare ba AMISOM muri Somalia byari bimaze kuvugwa bitewe n’uko umutekano muri Somalia wasaga n’ugenda ugaruka gake gake. Mu mpera z’umwaka ushize ishyirahamwe ry’Ubumwe bwa Afrika ryatangaje ko u Burundi busabwa gukura abasirikare 1000 muri Somalia, abagera kuri 200 muri bo bakaba bagomba gutahuka uyu munsi.

Ariko u Burundi buvuga ko abo basirikare igihumbi bagomba kugabanywa, bavanwa mu bahagarariye ibihugu byose biri muri AMISOM ari byo u Burundi, Kenya, Uganda, na Djibuti, nk’uko byari byarumvikanywe. Uno munsi inteko nshingamategeko y’u Burundi yari yahamagaje abaminisitiri b’umutekano n’abingabo, ngo basobanurire iyi nteko uko icyo kibazo cyifashe.
U Burundi bugiye gukura muri Somalia abasiriakre bose Minisitiri w’ingabo mu Burundi Emmanuel Ntahomvukiye yavuze ko abasirikare b’u Burundi muri Somalia bari ku birindiro bigoye, aho abarwanyi ba Al Shabab ari benshi. Minisitiri Ntahomvukiye yavuze ko bandikiye ibaruwa ishyirahamwe ry’Ubumwe bwa Afrika baryumvisha ko ari ngombwa ko abo basirikare baguma kuri ibyo birindiro kugeza ibintu bigiye mu buryo muri Somalia.
Emmanuel Ntahomvukiye yakomeje agira ati: “Urwo rwandiko twararwanditse tubamenyesha ko ibi byifuzo twaboherereje batabyubahirije, ahubwo aho gutegura gutahana igihumbi gusa, bokwitegura gutahukana ingabo zacu zose, kubera ko tutakwemera ko abasirikare bacu bapfirayo”.
Buyoya n’u Rwanda nibo bashinjwa…Bwana Ntahomvukiye yabajijwe impamvu bibaza ko yaba yaratumye uwo mwanzuro ufatwa, avuga ko ari urwango u Burundi bumaze igihe bufitiwe.
Yatunze urutoke ku wahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Buyoya, asanzwe ahagarariye ishyirahamwe ry’Ubumwe bwa Afrika muri Mali n’akarere ka Sahel, hamwe n’igihugu cy’u Rwanda kuba ari bo babiri inyuma. Yavuze ko inama zose muri uwo mugambi wo kubangamira u Burundi ngo zibera mu gihugu cy’u Rwanda.
U Burundi busanzwe bushinja Pierre Buyoya kuba ari mu bagize uruhara mu iyicwa rya Prezida Melchior Ndadaye akaba yaranamaze gusohorerwa impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi.
U Burundi bushinja kandi u Rwanda kuba ruri inyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi muri 2015, hamwe no gufasha imitwe ya gisirikare ifite umugambi wo gutera u Burundi, ibyo ariko u Rwanda rurabihakana. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko itarashobora kumenya icyo Pierre Buyoya na leta y’u Rwanda bavuga kuri ibyo bashinjwa bishya na leta y’u Burundi.
Leta ya Somalia ivuga ko igikeneye ko abasirikare bose bari mu mugambi wa AMISOM baguma muri ico gihugu, umukuru wayo, Mohamed Abdullahi Mohamed, akaba aheruka kugendera ibihugu biterera abo basirikare harimwo n’u Burundi.
Byavanywe muri RWANDANZIZA
Comments
Post a Comment