UMUHUNGU WA MUSEVENI MUHOOZI YAGIZWE LIEUTENANT GENERAL
Umuhungu wa Perezida Museveni Muhoozi yagizwe Liyetona Jenerali na Se
Perezida Museveni wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’igihugu (UPDF) yahaye umuhungu we Maj. Gen Muhoozi Kainerugaba irindi peti agirwa Liyetona Jenerali.
Lt. Gen Muhoozi yari aheruka kuzamurwa mu ntera mu 2016 ubwo yavaga ku ipeti rya Brig. Gen akagirwa Gen. Major
Inkuru dukesha The New Vision ivuga ko hari abandi basirikare 2013 nabo bazamuwe mu ntera ku mapeti atandukanye.
Muri aba basirikare, 100 bahawe indi mirimo mishya mu gihe 97 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. 130 bazamuwe kubera igihe kirekire bari bamaze mu gisirikare, 1,802 bo bazamuwe mu ntera bitewe n’ishingwa rya inite nshyashya za gisirikare.
Iki kinyamakuru kivuga ko 49 bazamuwe nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare yo ku rwego rwa kabiri, 375 bazamuwe nyuma yo gutsinda ibizamini bibazamura mu gihe abandi 171 bagizwe ba ofisiye.
Mu bahawe andi mapeti yo hejuru ni Ivan Koleta na Joram Mugume bagizwe ba jenerali (full general) bavuye ku ipeti rya Liyetona Jenerali.
Lt. Gen Muhoozi ni umuhungu umwe rukumbi wa Perezida Museveni. Afite imyaka 44 y’amavuko.
Abakurikiranira hafi ibya politiki ya Uganda bakunze kenshi kuvuga ko izamurwa rya Muhoozi rigamije kuzamugira umusimbura wa se. Ni ingingo Muhoozi atahwemye gutera utwatsi, avuga ko we adashaka kuba Perezida.

Comments
Post a Comment