NTAKIRUTIMANA ESDRAS NA APPOLINAIRE NSENGIYUMVA BABARIZWA I LUSAKA MURI ZAMBIYA BABAYE AKA WA MUGANI W'IKINYARWANDA UVUGA NGO: "AKABAYE ICWENDE NTIKOGA NGO N’IYO KOZE NTIGASHIRA UMUNUKO"

BY Ndikumana Emmanuel

Muri iyi nyandiko ndibanda ku bagabo babiri aribo Ntakirutimana Esdrass na Nsengiyumva Appolinaire bose babarizwa i Lusaka muri Zambia. Uyu Ntakirutimana asazwe ahagarariye ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa ariko akaba anavuga ko secretaire wa Paul Rusesabagina naho Nsengiyumva Appolinaire akavuga nawe ko ahagarariye ishya PDR Ihumure na none rya Paul Rusesabagina. Banyarwanda Banyarwandakazi cyane cyane abari hanze y’u Rwanda baba abanyapolitiki cyangwa impunzi aho muri hose mube maso kuko ibikorwa by’ubugome n’ubagambanyi birakataje. Abanyarwanda bavuga ngo “akabaye icwende ntikoga kandi ngo n’iyo kose ntigashira umunuko” kandi ngo “nyamwongera ikibi mukindi yahindutse rubebe”. Umuhanzi w’intwari nyakwigendera Simoni Bikindi nawe yarabirangije mubihangano bye by’indirimbo agira ati “Imana tugira iwacu nuko abagambanyi ari bake cyane.” Aba Swayile nabo bati “mukamata tuwili kamoja kalimuponyoka”

Impamvu iyi nyandiko iza kwibanda kuri aba bagabo bombi ni uko bakina imikino igoye kuyumva kuburyo utabazi yabibeshyaho akazagwa mu ruzi arwita ikiziba. Bagenda bahindagura amashyaka bitewe n’aho bageze cyangwa n’icyo bifuza kurisha (Rimwe muzabumva bavuga ko bahagarariye Urugaga FDLR ubundi mukabumva bavuga ko bahagarariye MRCD, CNRD cga iyo PDR ya Rusesabagina). Aba bagabo babiri Ntakirutimana Esdrass na mugenzi we Nsengiyumva Appolinaire, abasomyi bashobora kwibaza bati ese aba ni bantu ki? Duhereye kuri Ntakirutimana: Uyu mugabo akomoka ahahoze ari ku Kibuye akaba ari umwe mumpunzi ziba muri Zambiya. Ndetse kubamuzi neza ashobora kuba yarageze muri Zambiya mubambere mbere y’umwaka wa 1998. Urugaga FDLR rumaze kuvuka mu mwaka wa 2000 ni umwe mubahawe ishingano zo kuruhagararira muri icyo gihugu aho abanyarwanda bamugiriye icyizere nk’umuntu w’umuyobozi mwiza kandi wize dore ko yize mu guhugu cy’Uburusiya ibijyanye n’uburobyi. Nyuma yaje kumenyana n’uwitwa Nsengiyumva Appolinaire nawe wavugagako ari umuyobozi mukuru muri urwo Rugaga FDLR yitwaje ko yakaga imisanzu akiri mu makambi ya Congo mumyaka ya 1996. Nyuma y’imyaka mike uwo Appolinaire amaze kugera muri Zambiya yaje kwinjira muri PDR Ihumure kubusabe bwa Paul Rusesabagina wari amaze kumwemerera ko azajya amuha umushahara ku kwezi ariko akamubera umuyoboke.

Appolinaire nk’umuntu ukunda amafaranga cyane kurusha wa mugambanyi mugenziwe witwa Yuda Iskaliyota wagambaniye Yezu, ntiyajuyaje kwemerera Rusesabagina ko bakorana ariko izo noti ntizimucike. Hagati aho yakomeje kwishushanya avuga ko akiri muri FDLR. Amaze kuyoboka yumvikanye na Esdrass ko bagomba kuyobora impunzi bakazishyira munzira yose bifuza. Ikindi bumvikanye ni uko abantu bashobora kuvumbura ko Appolinaire agambanira Urugaga ntibamwemere kuberako uwo shebuja Rusesbagina, abanyarwanda benshi, cyane cyane impunzi batamwiyumvagamo kubera Film ya Hotel Rwanda yakoze ibaharabika. Bityo Appolinaire yumvikana na Esdrass ko uyu Esdras aguma muri FDLR kugirango FDLR nigera kubutegetsi mu Rwanda azamufasha kongera kuyisubiramo bitamugoye. Esdrass nawe kandi asaba Appolinaire ko Rusesabagina naramuka agize amahirwe akaba president w’Urwanda azahita akurura Esdrass muburyo butagoranye. 

Ibyo byabaye igihe kirerekire ariko Appolinaire akaba yarahawe inshingano na Rusesabagina ko mubyo agomba kumukorera ari gushaka igisirikare cyo kumurwanira kandi Appolinaire yarabyemeye kuko icyo yarebaga ni utwo dufaranga yamuhaga. Ibyo byabereye Appolinaire ihurizo rikomeye kuko atari kurihingutsa mubanyarwanda ngo bamuhe amazi yo kunywa. Nibwo rero yahisemo gushaka uko yacamo urugaga ibice kugirango abone abo yereka Rusesabagina noneho akomeze kumurundaho inoti. Izo gahunda yahise azitangira abifashijwemo na mugenzi we Esdrass. Uyu Esdrass yagerageje kumuhuza nabamwe mubayobozi ba FDL-FOCA niho yatangiye kwishushanya nk’umuntu w’Urugaga FDLR ukomeye. Rusesabagina yamuhaga amafaranga amwe akayoherereza bamwe muri abo bayobozi FDLR nk’imfashanyo ivuye mubayoboke ba FDLR muri Zambia kandi byari imitwe yo kugirango bamugirire icyizere noneho bizamworohere kugera kumugambi we mubisha. 

Uyu mugambi wo gucamo Urugaga FDLR ibice atitaye kungaruka zabyo yabitangiye ubwo yoherezaga col Frank muri Congo. Uyu Frank yabaye muri Zambia aho yageze kuruhushya rwa FDLR-FOCA aje kwivuza. Amaze kwivuza yahisemo kuba yigumiye aho muri Zambiya aho atarafite akazi. Amaze guhura na Appolinaire bahise batangira kwiga imigambi yo gusenya Urugaga FDLR kuko Rusesabagina na Appolinaire bijeje Col Frank ko igice kiziyomora kuri FOCA azakiyobora nka Commanda mukuru. Col Frank yasubiye muri Congo ajyanywe n’uwo mugambi wo kuzana amacakubiri mu Rugaga FDLR bityo rugasenyuka bakagira abo bahereza Rusesabagina. Kubwamahirwe make yabo uwo mugambi waramenyekanye biciye munzego ziperereza za FDLR FOCA. Nibwo Col Frank yahise yiruka ahungira i Burundi aho yisanze mumaboko ya Adolphe Nshimirimana wari ukuriye urwego rw’iperereza aho i Burundi ahitamo kumucyura mu Rwanda kuko nawe yaramaze kumubonamo umugambanyi wa rubanda.

Igitangaje ni uko nyuma y’iminsi mike Col Frank yagaragaye munkiko ari gushinja indi ntwari ya demukarasi Madamu Victoire Ingabire. Appolinaire na Esdrass bamaze kubyumva ntacyo byababwiye ahubwo bakomeje uwo mugambi wo gusenya FDLR kuko iyo baza kubihagarika ntabwo amafaranga bakuraga kwa Rusesabagina bari gukomeza kuyabona. Bahisemo gushakisha uko bagera kuri Commanda Second wa FOCA ariwe Gen Bigaruka. Bamugejejeho umushinga wo gusenya Urugaga ariko birangira bidakunze kuko Gen Bigaruka yabahakaniye. Mugushaka guhisha imigambi yabo ngo itagaragara muri FOCA bamenyeko Col Bigaruka ari murugendo rw’akazi hanze ya Congo bihitamo kumugambanira baramwicisha kuko yari amaze kumenya amabanga yabo yo gusenya FDLR. 

Nyuma yo kumwica bagerageje kwegera uwamusimbuye ariwe Gen Ashile. Mubigaragara nuko Ashile n’abandi banyarugaga batari bwamenye iby’aba bagabo. Icyo bakoze bamubwiye ko bamufasha bakajyana umuryango we muri Zambia aho bazamufasha gushyira abana be mumashuri nk’abanyarugaga maze we agakomeza urugamba ntankomyi. Ashile yarabyemeye ariko abyemera kuberako mukuru we yabaga muri Zambia yagombaga kumufasha kwita kumuryango we mugihe abo bagabo baramuka bamubeshye. Umushinga bawugejeje kuri Rusesabagina abaha amafranga yo kuzana umugore n’abana ba Ashile banabakodeshereza inzu yo kubamo aho bita Chawama ari naho bivugwa ko Esdrass atuye. Ibyo babikoze kugirango uwo muryango bawugire ingwate bereke Gen Ashile ko bari kumwe ijana ku ijana noneho bamusabe gukora ibyo bifuzaga. Ibyo barabigerageje ariko birangira bidakunze kuko Ashile yabahakaniye. Yababwiye ko igihe tugezemo ari igihe cyo gushyira hamwe abantu bagafatana munda bagashyigikirana kurugamba ko atari igihe cyo gusenya kunyungu z’umuntu. Ibyo bamaze kubyumva bahise batererana wamuryango na yanzu bayimwirukanishamo, ajya gusembera kwa mukuru wa Ashile aho yabaye igihe kitari gito afashwa n’uwo mugabo wabo n’izindi mpunzi zari zimaze kumenya imigambi yabo bagabo. 

ibyo bibananiye Appolinaire yahisemo gukoresha ubundi buryo bwo kwinjira mu Rugaga FDLR bakarushegesha bakoresheje guhuza amashyaka. Iyo nzira yayifashe amaze guhura na Alex Bakunzibake wiyonkoye kuri Bernard Ntaganda mu mugambi mubisha wo gusenya PS Imberakuri. Tubibutseko uyu Bakunzibake yabanye na FDLR muri Congo yishushanya nkurwanya Leta ya Kigali kandi ari muri Mission yo kumenya amabanga y’Urugaga FDLR no kurusenyera mucyo bise FCLR. Bakunzibake yaje i Lusaka muri mission ze, aha niho yahuriye na Esdrass na mugenzi we Appolinaire aho bahise bacurana umugambi wo gufata ubuyobozi bw’Urugaga FDLR noneho bakarukoresha icyo bifuza. Amakuru yatugezeho ni uko Bakunzibake yahishuriye Appolinaire ko yifatanije na FDRL ashaka igisirikari cyayo FOCA ariko bikaba byarananiranye kuberako ari wenyine. Bahise bajya inama yo gukora coalition ya FDLR FOCA, PS imberakuri na PDR ihumure Bakunzibake yijeje Appolinaire ko azabyumvisha abayobozi b’Urugaga FDLR dore ko yabanaga nabo bakemera ubwo bufatanye. 

Icyo ubwo bufatanye bwari bugamije kwari ukugirango nibamara kwinjira muri coalition Appolinaire agire ijambo ku Rugaga FDLR noneho we na Bakunzibake bateze akaduruvayo k’amacakubiri mu Rugaga FDLR birangire abonye za ngabo we na Rusesabagina bifuza mugihe Bakunzibake we icyo yaragamije kwari ugusohoza ibyo Kagame yamutumye. Icyo Bakunzibake yarakeneye kuri Appolinaire kwari kumutiza umurindi gusa no kubona ku dufaranga Appolinaiere yibaga mubaturage b’impunzi azibeshyako azazicyura vuba. Ibyo byarakozwe Bakunzibake yasubiye muri Congo abyumvisha abayobozi ba FDLR murwego rwa FCLR niko kuza guhura na Rusesabagona muri Zambiya aho FDLR yohereje abantu babiri baba komiseri, PS Imberakuri bari babiri aribo Bakunzibake nundi witwa Micheli uzanzwe uba Lusaka akaba anakorana na ambassade y’Urwanda muri icyo gihugu. Iyo gahunda yose Rusesabagina niwe wayitanzemo amafaranga kugirango ishoboke. 

Inama zarakozwe birangira Rusesabagina n’abambari be kongeraho Bakunzibake bahatiye abo bakomiseri gusinya document y’amasezerano bari batekenitse FDLR itabizi. Igishimishije ni uko abo bakomiseri banze kubisinya. Ibyo byababaje cyane Rusesabagina n’abambari be ahita yurira indege yisubirira muri America amafaranga ya mission yari yemeye gutanga muri icyo gikorwa amwe yayasigiye Appolinaire andi ayaha Bakunzibake rwihishwa abo bakomiseri basigaye bandagaye kugasozi ntana ya hoteli cyangwa impamba bari bafite. Aha byabaye ngombwa ko biyambaza Urugaga FDLR ruboherereza amafaranga yo gusubira muri Congo. Nkuko byagenze kuri Gen Bigaruka n’abandi bagiye bafatwa cyangwa bagapfira muri mission Esdrass, Appolinaire n’undi umwe tutashatse kuvuga muri iyi nkuru kubera irindi perereza riri kumukorwaho, bahise babonako ibyabo byagiye hanze ko ari abagaragu ba Rusesabagina bigira inama yo kubicisha munzira nkabandi bose. Tubibutse ko aba bafatwa cyangwa bagapfa aba ari akagambane kaba kakozwe n’aba bagabo babiri bafatanije n’inzego za DMI ziba zinyanyagiye hirya no hino mukarere (iby’imikoranire yabo nibirebire tuzabibagezaho ubutaha).

Amahirwe akomeye aba bakomiseri bariri bagize nuko bari kumwe na Bakunzibake kandi nawe ari umwe muba DMI ba Kagame ibyo byari gutera urujijo mu Rugaga FDLR ukuntu bari gupfa we agasigara ikindi kandi ni uko mission ye yo gusenya Urugaga FDLR itari bwarangire. Abaturanyi b’abarundi baca umugani ngo “ikinyoma kimara umunsi ntikimara umwaka” aha nibwo Urugaga FDLR rwamenye neza ko Appolinaire atari uwarwo ahubwo ari umugambanyi. Ibyo byatumye nawe ahita yimenyekanisha kumugaragaro ko ari muri PDR Ihumure. Mugenzi we Esdrass nawe abonye ko ibye na Appolinaire byamenyekanye yegereye Appolinaire bajya umugambi wo guhara burundu FDLR ariko ntibabe mu ishyaka rimwe kuko wamugambi wabo wo kubagarira yose barawukomeje bityo Esdrass yiyemeza kwinjira muri RNC ya Kayumba Nyamwasa. 

Kubera ko ari umuntu uzwi cyane muri communaute nyarwanda ya Zambiya, RNC yamuhaye inshingano zo kuyihagararira muri icyo gihugu inamusezeranya ko ibyaha bya Genocide yashyizweho na Leta ya Kigali kubera kuba muri FDLR bazabimufashamo akabihanagurwaho ariko nawe akemera gukurikiza amabwiriza yose ahabwa n’Ihuriro nyarwanda RNC. Icyo narangirizaho ni uko abanyarwanda aho bari hose cyane cyane abari mumitwe ya opposition nyarwanda nyakuri bakwitandukanya n’iyi ngeso y’ubugambanyi nk’ubw’aba bagabo bwo koreka imbaga y’abanyarwanda. Icyo abanyarwanda bakeneye muri iki gihe haba muri rusange cyangwa muri opposition nyarwanda ni ubwubahane, ubumwe nyakuri no gushyira hamwe nyakuri. Twamaganye politique z’imidigi n’ubugambanyi. Politique zo kugurisha abanyarwanda cyane cyane impunzi turazamaganye. 

Abari muri Zambiya aho aba bagabo babarizwa namwe mube maso kuko bagira akarimi karyoheye amatwi kandi kuzuye ibinyoma no gusebanya kubera inyungu zabo bwite no gushaka icyo bashyira mugifu mu izina rya Politique. Ikindi abo muri Zambiya mukwiye kwitondera n’ubufatanye bw’ibanga aba bagabo bafitanye na ambassade y’u Rwanda muri Zambiya babicishije mu buyobozi buhagarariye impunzi muri icyo gihugu. Ikizwi neza kugeza ubu ni uko kubwumvikane bw’aba bagabo babiri n’umukuru usanzwe uhagarariye impunzi azwi nka Muganga Floduard bohereje umugore w’uyu mukuru w’impunzi z’abanyarwanda na murumuna we muri ambassade y’u Rwanda aho muri Zambiya mubikorwa by’ubugambanyi murwego rwa yangeso yo kubagarira yose basanganywe. Ikindi cyagaragaye n’ibikorwa byo gushora urubyiruko muri iyi migambi yabo mibisha aho bashutse uwitwa Thierry Kamanzi na Marine Kamanzi bombi bakaba ari abana ba Dr Kamanzi nawe ukomoka hamwe na Esdrass ku Kibuye n’undi mukobwa wa Ntamabyariro washimutiwe muri Zambiya akaba afungiye mu Rwanda, kuyoboka diaspora nyarwanda kugirango ngo bajye babaha amakuru bifuza mubijyanye n’imigambi y ‘u Rwanda kuri Zambia cyane cyane impunzi none uru rubyiruko rukaba rwarabaye ibicibwa muri communaute nyarwanda muri icyo gihugu. 

Kubijyanye n’ubufatanye bw’abo bagambanyi na ambassade nabyo biracyacukumburwa mubwitonzi ubutaha tuzabagezaho inkuru irambuye
Murakoze

Comments

  1. Ndabona abo bagabo ari ibihangange pe! Niba ayamakuru yizewe neza biteye ikibazo! Ariko niba atariyo sibyiza nabyo.

    ReplyDelete

Post a Comment

Popular posts from this blog

UBUHANUZI KU RWANDA: NKUKO BYAHANUWE NA NYIRABIYORO-MAGAYANE-UMUNYAMURENGEKAZI DOMITILA-NA SGT NSABAGASANI

ESE WARI WASOMA IGITABO MPANGARA NGUHANGARE? KITWEREKA UMUCO WABANTU BITWA ABASHUMBA HANO MU RWANDA

A YOUNG RWANDAN TUTSI “SPY-PASSION” FROM MT KENYA UNIVERSITY HAS BEEN ARRESTED IN KAMPALA OVER PLOTS TO ELIMINATE UGANDAN GENERAL SABITI.