Ethiopian Airlines iri gutegura urugendo rw’indege ruzayoborwa n’abagore gusa ku munsi wabo

February 25, 2019 Bugirimfura Rachid 0 Comments
Sosiyete yambere ikomeye muri Afurika mu gukora ubwikorezi bwo mu kirere Ethiopian Airlines yamaze kwemeza ko ibishoboka byose yamaze kubitunganya bizayifasha mu kwizihiza umunsi w’abagore ikora urugendo rw’indege ruzayoorwa n’abagore gusa kuri uwo munsi mu kubaha agaciro.
Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihizwa kuwa 8 Werurwe buri maka, uyu mwaka iyi sosiyete ikaba yarateguye urugendo isanzwe ikora ruva Addis Ababa muri Ethiopia rukanyura Stockholm rukagera i Oslo mu Busuwisi rukaba ruzayoborwa n’bagore gusa nta mugabo n’umwe urimo
Uru rugendo rwiswe urw’abagore gusa mu kirere ruzaba rugamije kuzahuza abagore bokoramuri iyi sosiyete ikora ubwikorezi mu kirere na bagenzi babo babikora ku mugabane w’Uburayi.
Ibyerekeranye n’uru rugendo byose nibyo bizakorwa n’abagore gusa kuva indege iri ku butaka kugera igeze mu kirere harimo n’ibindi bikorwa nko kugenzura imihanda yo mu kirere, ibijyanye no kwakira abagenzi mu ndege, umutekano w’abagenzi, umutekano w’ikirere n’ibindi byose bijyanye n’ingendo zo mu kirere ukobyakabaye.

Umuyobozi wa Ethiopian Airlines, Tewolde GebreMariam, avuga kuri iki gikorwa agira ati :
“ Twishimira cyane ko dufite abagore mu nzego zose za sosiyete yacu. Abagore ni ingenzi mu badufasha kuba tugeze aho tugeze ubu akaba ariyo mpamvu tububaha tukanashimira uruhare rwabo muri sosiyete yacu no mayandi masosiyete akora ingendo z’indege ku isi hose. Ikindi kandi muri Afurika abagore ni ingenzi mu mirimo yaho ya buri munsi, nubwo ubusumbane bw’abagabo n’abagore bukigaragaza muri Afurika, niyo mpamvu twese dukeneye gushimangira ko umugore ari mu mwanya akwiye mu buzima bwa muntu. Ni niyo mpamvu dukora ibishoboka byose kugirango dukureho inzitizi zose zituma abantu batandukana bitewe nuko baremwe.”
Mu mwaka wa 2014 ishamiry’umuryango w’abibumbye ry’iterambere UNDP ryatangaje ko Umugabane wa Afurika uhomba akayabo ka miliyari 105 z’amadolari angina na 6% y’umusaruro wose kubera icyuho kiri mu bwuzuzanye ku murimobw’ibitsina byombi.
Uru rugendo ruzakorwa rukanayoborwa n’abagore gusa ruva muri Ethiopia rujya I Oslo si ubwambere izaba irukoze ku munsi w’abagore kuko i isanzwe. ruzakorwa n’indege ya Boeing idasanzwe yo mu bwoko bwa 787 Dreamliner, uru rugendo rukaba rugiye kuba nyuma nyuma y’izindi ngendo z’iyi sosiyete zabanje zirimo urwa Bangkok, Kigali, Lagos na Buenos Aires nazo zakorwaga n’abagore b’Abanyamwuga.

Byakuwe muri RWANDANZIZA
Comments
Post a Comment